
Umuhanzi Joshua Baraka uheruka gukora n’abahanzi babiri bo mu Rwanda, Element Eleeeh na Kivumbi King, asa n’uwazanye uburyo bw’imiririmbire bwe bwihariye no mu myandikire yabwo.
Mu ndirimbo “Ayayaah” ya Element, Baraka niwe utangira igitero cya mbere aririmba mu buryo bwo gutondeka imibare nk’ubara ati “One, two, three, four, five, six, seven, eight, nine, ten…”. Ibi ni nako bimeze no mu ndirimbo ye nshya agiye gushyira hanze.
lyi ndirimbo uyu muhanzi yateguje ishobora kuzaba ifite izina “What do I Know?”, uyu muhanzi nayo ayitangira agira ati “Two, three, four, five, six, seven…”.
SOMA:William Saliba akunda indirimbo ‘Morocco’ ya Joshua Baraka
Ni indirimbo uyu muhanzi byumvikana ko aba yigarukaho cyane bitandukanye n’izo yaramaze iminsi akora zigaruka ku rukundo.
Muri iyi ndirimbo nshya Baraka agiye gushyira hanze hari naho avuga ati “Ntabwo aribo bari hejuru bonyine, barabeshyaga.” aha yasanga n’uvuga ku nyito y’indirimbo “Lonely At The Top” ya Asake wo muri Nigeria.







