
Myugariro wa Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa William Alain André Gabriel Saliba mu mafoto yashyize kuri konti ye ya Instagram, yifashishije indirimbo “Morocco” y’umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda.
Si Saliba gusa kuko na Akanji wahoze ari myugariro wa Manchester City yigeze kwifashisha indirimbo “Wrong Places” ya Baraka mu mpeshyi ya 2025 ubwo yarari mu biruhuko ku mucanga.
Baraka umaze imyaka igera kuri ine atangiye gukora indirimbo zambuka imipaka, ari kugenda agira igikundiro muri Afurika ndetse no hanze yayo mu Burayi by’umwihariko.
SOMA:Joshua Baraka yahigitse Diamond na Fally Ipupa
Si ibintu biba kenshi kubona umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba indirimbo ze zikoreshwa n’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’i Burayi.
Ku buhanzi bo mu bihugu nka Nigeria, Ghana na Afurika y’Epfo ni ibisanzwe gusa biba ari ikintu kinini ku muhanzi wese wo mu Karere.






