
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Uwicyeza Doris Picard mu butumwa yanditse kuri X, yagaragaje indirimbo z’abahanzi nyarwanda avuga ko arizo nziza zakozwe mu myaka 10 ishize cyangwa se zikaba ari nazo nziza mu mateka.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yanditse avuga ko we nk’umuntu uzwiho kumenya indirimbo nziza, yavuze izo yita nziza zakozwe.
SOMA:Ruti Joel agiye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri diaspora
Yagize ati “Nk’umuntu uzwiho kumva no kumenya indirimbo nziza (yego, ni ibintu biriho kandi ni njye ubikora), dore indirimbo 3 z’Ikinyarwanda ziruta izindi zasohotse mu myaka 10 ishize (cyangwa se mu mateka yose!).”
Izi ndirimbo yavuze ni “Rwagasabo” ya Ruti Joel, “Intashyo” ya Chacha Imfurikeye na Fox Makare, na “Ingabe” ya Impakanizi.
Uyu muyobozi kandi yarengejeho ko ibi atari ibyo kuburanwaho.









