
Umuhanzi w’umunyabigwi Jose Chameleone yasabye Bruce Melodie na The Ben ko icyo basabwa gusa ari uguha abakunzi babo imiziki Kandi bakwiye gukora ibishoboka byose bagakomeza kuyibaha akaba yanabasabye ko bareba ukuntu bakorana indirimbo.
Jose Chameleone wari witabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyo gutegura ibitaramo bizenguruka igihugu bya Bruce Melodie na The Ben byitwa Summer Country Tour yasabye aba bahanzi gukomeza guha abakunzi babo imiziki.
Nkuko uyu muhanzi yabitangaje akaba yatangaje ko Ari umufana ukomeye wa The Ben na Bruce Melodie gusa aba bahanzi bakwiye gukomeza guha abakunzi babo imiziki ndetse bakwiye no kwicara bakareba uko bakorana indirimbo bagakomeza gushimisha abakunzi babo.
Jose Chameleone akaba ari umuhanzi usanzwe ufite ibigwi bikomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba akunze kugaragaza uburyo akundamo u Rwanda.



