
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije n’ingabo zituruka Bangladesh, u Bushinwa, Etiyopiya na Nepal, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mata 2026 bakiriye mu birori bya gisirikare birimo akarasisi, Madamu Anita Kiki Gbeho,Umuyobozi Mukuru mushya wa UNMISS akaba ari nawe Ntumwa Nkuru ihagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo.
Umuhango wo kumwakira wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS giherereye ku nkengero z’umujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.
Nyuma y’akarasisi, Madamu Anita K. Gbeho yakiriwe n’abayobozi batandukanye, harimo abayobozi ku cyicaro gikuru cya UNMISS, abakozi batandukanye, abasirikare n’abapolisi bakorera muri UNMISS, abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga ikorana na UNMISS, ndetse n’abakozi bo mu nzego za gisivili.
Madamu Gbeho aherutse gushyirwaho n’ Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, nk’ intumwa imuhagarariye mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo.
Yasimbuye nyakwigendera Nicholas Haysom witabye Imana ku wa 18 Werurwe 2026.








