
Mu gihe abahanzi benshi bo mu Rwanda bagiye bajya kenshi muri Gen-Z Comedy, Element Eleeeh ni kenshi yabyanze ngo kubera ko atataramira abantu basetsa ntibaseke.
Mu kiganiro aherutse kugira na Igihe Sports, uyu muhanga mu gucura injyana z’umuziki ndetse akanaririmba, yavuze ko Fally Merci yajyaga amutumira gusa akamubwira ko atagera muri Gen-Z Comedy kuko ataririmbira batajyana.
Yaragize ati “Hariya hantu! icya mbere niba abantu baje guseka ntibaseke, njye ndaza kuririmba baririmba?”
SOMA:Indirimbo eshanu Element yubaha mu zo yakoze
Element impamvu akomeza gushingiraho ni uko Abanyarwanda badakunda kurekura urukundo abahanzi iyo bari ku rubyiniro, ngo byabyine bishimiye byongerere imbaraga umuhanzi.
Si Element avuga ibi gusa kuko n’iyo uganiriye n’ababa cyane mu myidagaduro usanga bavuga Abanyarwanda bagira umuco utari mwiza wo kidashamadukira cyane abahanzi bakunda.




