
Babu Rwanda umunyamakuru wa Isibo Tv akaba n’umushoramari yatangaje ko ababazwa cyane ndetse akarakazwa n’umuntu ubaza ibibazo bidafatika ko uwo muntu uteye gutyo kubana nawe bimugora kuko aba yumva ari kumusubiza mu bwana ibintu bituma agira umujinya.
Umunyamakuru ku Isibo Tv akaba n’umushoramari Babu Rwanda yavuze ku bantu usanga babaza ibibazo bidafatika ukaba wasanga umuntu ari kukubaza ikintu nawe wumva neza ko cyumvikana yemeza ko abantu nkabo bimugora kubihanganira.
Nkuko yabitanzeho urugero akaba yagize ati ” Ibaze ubwiye nka Dj ngo agucurangire indirimbo nawe agahita akubaza ngo agucurangire iki ? icyo gihe bintera umujinya kuburyo no kumusubiza mbyihorera nkamureka agakora ibyo ashaka kuko siniyumvisha ko aba yumva ko agiye gucuranga amabuye “.
Babu Rwanda akaba yakomeje atangaza ko abantu nkabo babaza utubazo tw’amafuti usanga bahari gusa kubana nawe bikaba bimugora kuko aba yumva uwo muntu ari kumusubiza mu bwana



