
Imyiteguro y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzahuza FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na APR FC yo mu Rwanda ikomeje kurangwa n’impaka zikomeye, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’uburyo uyu mukino uzakinwamo.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi, nyuma y’uko wari uteganyijwe kubera i Kinshasa ariko ukimurirwa i Lubumbashi kubera ko Kinshasa idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Mu gihe habura umunsi umwe ngo aya makipe yombi ahure, FC Les Aigles du Congo yandikiye Guverineri w’Intara ya Haut-Katanga isaba ko hakurwaho icyemezo cy’uko uyu mukino wakinwa nta bafana.
Mu ibaruwa yanditswe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, iyi kipe yavuze ko yamenyeshejwe ko inama y’umutekano yo ku rwego rw’intara yabaye ku wa 3 Nzeri, yari igamije gutegura umukino wo ku Cyumweru, yafashe icyemezo cy’uko uzakinwa mu muhezo, nta bafana bemerewe kwinjira kuri Stade.
Les Aigles du Congo yasabye ko icyo cyemezo cyasubirwamo, ivuga ko kubuza abafana kwitabira uyu mukino byabangamira inyungu zayo nk’ikipe yakiriye umukino.
Iyi kipe kandi yagaragaje ko nta mpamvu ifatika ibona yatuma abafana batitabira uyu mukino. Yibukije ko mbere yari yiteguye gukinira i Kinshasa nta bafana, ariko ko nyuma y’uko umukino wimurirwa i Lubumbashi, hakwiye kurebwa uburyo abafana bemererwa kuwitabira.
Ku rundi ruhande, APR FC yari yasabye ko uyu mukino wimurirwa hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera impungenge z’umutekano ndetse n’ibibazo by’ubuzima bifitanye isano n’icyorezo cya Ebola cyavuzwe muri RDC.
Nubwo APR FC yari yasabye ko umukino wakinirwa ahandi, CAF yakomeje gushimangira ko ugomba kubera ku butaka bwa RDC.
Mu rwego rwo kwirinda kumara igihe kinini muri RDC, APR FC irateganya guhaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru, ku munsi w’umukino, ikagenda n’indege yayo yihariye.
Nyuma y’umukino, APR FC irateganya guhita isubira i Kigali, bityo ikamara igihe gito ku butaka bwa RDC.






