
Urukiko rwo muri Zimbabwe rwategetse ko Kelsea Tafirenyika, umukazana wa Perezida Emmerson Mnangagwa, akomeza gufungwa nyuma yo kwanga ubusabe bwo kumurekura by’agateganyo.
Umucamanza wo mu rukiko rwa Harare yavuze ko hari impungenge z’uko Tafirenyika ashobora guhungira mu mahanga, bityo akaburizamo ubutabera. Uyu mukobwa w’imyaka 22 akurikiranweho ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo no gucuruza ibiyobyabwenge.
Tafirenyika ni umugore wa kabiri wa Collins Mnangagwa, umuhungu wa Perezida wa Zimbabwe. Yafashwe bwa mbere muri Kanama 2026, atabwa muri yombi iwe mu gace ka Greystone Park mu murwa mukuru Harare.
Abamwunganira bari basabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwe rugitegereje, ariko umucamanza arabyanga. Yavuze ko kuba afite imitungo myinshi hanze y’igihugu byongera ibyago byo kuba yahunga ubutabera akava muri Zimbabwe.
Abashinzwe iperereza bakomeje gukurikirana inkomoko y’amafaranga yakoreshejwe mu kugura imitungo irenga 15 iri mu izina rya Tafirenyika. Bimwe muri ibyo bikorwa by’ubutunzi biherereye muri Afurika y’Epfo no muri Dubai.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko agaciro k’iyo mitungo yose iri mu mazina ye kamaze kurenga miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika.
Tafirenyika kandi akurikiranyweho gutunga indangamuntu mpimbano iriho ifoto ye, ariko yanditseho izina rya Gertrude Bazea. We ahakana ibyo aregwa, avuga ko iyo nyandiko yaba yarakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).
Abunganira Tafirenyika bavuga ko ibirego aregwa bifite isura ya politiki, bakavuga ko ari umugambi ugamije kwibasira umuryango wa Perezida Mnangagwa.
Ku rundi ruhande, Polisi ya Zimbabwe ivuga ko ubwo yatabwaga muri yombi, mu cyumba cye habonetse uducupa duto turenga 200 turimo pethidine na morphine.
Iyi miti ikoreshwa mu buvuzi mu kugabanya ububabare, ariko kuyitunga no kuyicuruza bigenzurwa cyane n’amategeko. Polisi kandi yavuze ko yasanze urumogi mu modoka ya Tafirenyika.
Ibi bibaye nyuma y’uko Tafirenyika yari yarigeze gutabwa muri yombi, nyuma akarekurwa by’agateganyo agategekwa gutanga pasiporo ye no kujya yitaba Polisi buri byumweru bibiri.
Gusa ku wa 20 Kanama 2026, yongeye gutabwa muri yombi, aho noneho yakurikiranweho gukoresha indangamuntu mpimbano no kunyereza umutungo.
Kugeza ubu, urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza n’urubanza ku byaha akurikiranyweho bikomeje.







