
Inama y’Igihugu y’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza (NCNM) yatangaje ko imbabazi Apostle Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple, aherutse gusaba abaforomo n’ababyaza zari kuba nziza kurushaho iyo azisabira mu ruhame, aho gukoresha inyandiko.
Umwanditsi Mukuru wa NCNM, Kagabo Innocent, mu kiganiro yagiranye na Umwezi FM, yavuze ko gusaba imbabazi imbere y’abantu byari kuba uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo, nyuma y’amagambo Gitwaza yari aherutse kuvuga ku babyaza.
Yagize ati: “Ibyo gusaba imbabazi, abaforomo n’ababyaza banyandikiraga babinsaba, uretse ko jyewe ntakunda ibyo guhangana, ariko buriya agiye imbere y’abantu agasaba imbabazi avuga nk’uko yabigenje, ni byo byiza kurusha kwandika inyandiko.”
Ku wa 7 Kanama 2026, mu nyigisho yatanze, Gitwaza yari yavuze amagambo yagarutse ku babyaza, aho yaburiye ababyeyi kwitondera abantu batazi bafata abana babo bakivuka.
Yagize ati: “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi, umwuka w’abarozi uba mu babyaza benshi, Satani arabakoresha, ni bande bagombaga kwica abana b’Abisirayeli! Ni ababyaza.”
Aya magambo yateje impaka, cyane cyane mu bakozi bo mu rwego rw’ubuforomo n’ububyaza, bamwe basaba ko Gitwaza ayasubiraho agasaba imbabazi.
Nyuma y’ayo magambo, Gitwaza yasohoye itangazo risaba imbabazi, asobanura ko atari agamije kugira uwo akomeretsa.
Icyakora, NCNM ivuga ko nubwo imbabazi zasabwe mu nyandiko, kuzisabira imbere y’abantu byari kuba uburyo bwiza kurushaho bwo kugaragaza ko yicuza amagambo yavuze.






