
Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherrie Silver, yavuze ko abantu bamwandikira mu Kinyarwanda batekereza ko akizi baba barimo guta umwanya.
Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, aho yavuze ko yumva Icyongereza, bityo abamwandikira mu Kinyarwanda bazi ko agisoma kandi akakumva bakaba barimo guta umwanya.
Ati: “Abantu banyoherereza ubutumwa mu Kinyarwanda bazi ko mbusoma nkanabwumva. Amahirwe masa, murimo guta umwanya.”
Sherrie Silver yakomeje avuga ko kumva ubutumwa bwanditse mu Kinyarwanda bimugora, ku buryo byamusaba iminsi ibiri y’akazi kugira ngo abashe kubuhindura no kubusobanukirwa.
Ati: “Njye numva Icyongereza, none murakeka ko nsoma Ikinyarwanda. Nkwiye kuvugisha ukuri, bintwara iminsi ibiri y’akazi kugira ngo mbashe guhindura interuro yanditse y’Ikinyarwanda.”
Sherrie Silver afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda, ari we se umubyara wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’undi w’Umwongereza.
Yamamaye cyane ubwo yayoboraga imbyino z’indirimbo “This Is America” ya Childish Gambino, yasohotse mu 2018 ikagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha impano ye ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikegukana ibihembo bitandukanye.
Silver na mama we berekeje mu Bwongereza guturayo. Ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka itanu, yatangiye kwiga ibirebana n’ubuhanzi ndetse agira uruhare mu gufasha ababurimo kuva akiri muto.




