
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, aho asaba ko yerekwa umwana avuga ko ari uwe ndetse hakaba n’ikizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane isano bafitanye.
Idrissa Ouedraogo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rurebana n’ubusabe bwe bwo kubona umwana avuga ko ari uwe, ndetse no gusaba ko hakorwa ikizamini cya DNA hagati ye n’uwo mwana.
Amakuru avuga ko Idrissa yitabye urukiko ari kumwe n’abanyamategeko be, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.
Ikirego cya Idrissa cyatanzwe nyuma y’uko Ishimwe Vestine na we yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asaba ubutane n’umugabo we.
Mu kirego cye, Idrissa yasabye ko mbere y’uko ibibazo byabo by’umuryango bikomeza kuburanishwa mu mizi, habanza gusuzumwa ubusabe bwe bwo guhura n’umwana ndetse no gukora ikizamini cya DNA.
Idrissa avuga ko kuva umwana avutse atigeze amubona, akaba yarasabye urukiko kumufasha kubona uburyo yamwerekwa.
Yanasabye ko hakorwa ikizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane mu buryo bwa gihanga isano afitanye n’uwo mwana.
Urubanza rw’ubutane rwa Ishimwe Vestine na Idrissa rwo rwashyizwe ku itariki ya 3 Ukuboza 2026, nk’uko byatangajwe nyuma y’inama ntegurarubanza yabaye muri Nzeri.
Kugeza ubu, ibibazo birebana n’ubutane, uburyo Idrissa ashobora kubona umwana ndetse n’ubusabe bwo gukora ikizamini cya DNA bikomeje gukurikiranwa mu nzira z’amategeko.



