
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wari uwa mbere mu itsinda K mu gushaka itike ya CAN 2027, aho u Rwanda rwari rwakiriye Liberia y’umutoza Adil Erradi wahoze atoza APR FC.
Amavubi yatangiye umukino asatira izamu rya Liberia, ndetse ku munota wa mbere abona kufura ku ikosa ryakorewe Biramahire Abeddy. Kwizera Jojea ni we wayiteye, ariko umunyezamu wa Liberia ayikuramo.
Ku munota wa kabiri, Amavubi yafunguye amazamu binyuze kuri Biramahire Abeddy, watsinze igitego ku mupira wari uhinduwe na Leroy-Jacques Mickels.
U Rwanda rwakomeje gusatira, maze ku munota wa munani Jojea ahereza umupira Joy-Lance Mickels, na we awutera mu izamu, ariko umunyezamu wa Liberia arawukuramo.
Amavubi yakomeje kugenzura umukino, maze ku munota wa 33 Leroy-Jacques Mickels atsindira u Rwanda igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.
Ku munota wa 36, Ntwari Fiacre yakuyemo kufura yari itewe neza na Edward Daddy, akomeza kurinda izamu ry’Amavubi.
Nyuma y’umunota umwe, Niyomugabo Claude yongeye gutabara u Rwanda, akuramo umupira wari ugeze ku murongo w’izamu.
Liberia yakomeje gushaka igitego, maze ku munota wa 38 Sylvanus Nimely ayitsindira igitego, bituma igabanya ikinyuranyo cy’ibitego.
Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, ku munota wa 44, Joy-Lance Mickels yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu kuri penaliti.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino ku bitego 3-1.
Liberia yatangiye igice cya kabiri isatira cyane, ndetse mu minota 10 ya mbere ibona uburyo bwo gutsinda igitego. Icyakora, Ntwari Fiacre n’abakinnyi b’ubwugarizi bw’u Rwanda babasha kubyitwaramo neza.
Ku munota wa 58, Amavubi yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kane. Niyomugabo Claude yahinduye umupira neza awushyira mu rubuga rw’amahina, ariko Djihad Bizimana awuteye ukubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 60, Kpah Sherman wa Liberia, wari winjiye mu kibuga asimbura, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Mugisha Bonheur. Ibi byatumye Liberia ikomeza umukino ifite abakinnyi 10.
Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 68, ubwo Leroy-Jacques Mickels na Biramahire Abeddy bavaga mu kibuga, hagasimbura Iradukunda Elie Tatou na Nshuti Innocent.
Nyuma yaho, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Imanishimwe Emmanuel na bo binjiye mu kibuga basimbura Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea na Niyomugabo Claude.
Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda atsinze Liberia ibitego 3-1, atangira urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 atsindira amanota atatu imbere y’abafana bayo kuri Stade Amahoro.







1 thought on “Amavubi yatsinze Liberia ibitego 3-1, atangira urugendo rwa CAN 2027 neza”