
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yatangaje ko indirimbo ze “Yesu Ndagukunda” na “Amashimwe” zatoranyijwe muri America Gospel Awards, avuga ko ari intambwe ikomeye ku bihangano bye ndetse no ku muziki wa Gospel ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ibi Eric Reagan Ngabo yabigarutseho mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda, aho yavuze ko kuba indirimbo ze zaratoranyijwe muri ibi bihembo mpuzamahanga ari intambwe ishimishije.
Uyu muhanzi yasabye abakunzi be kuzamushyigikira igihe cyo gutora nikigera, avuga ko gutora ibihangano bye ari uburyo bwo gushyigikira ubutumwa bwiza ndetse no guteza imbere ururimo rw’ikinyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Eric Reagan Ngabo yavuze ko kuba indirimbo ziririmbwa mu Kinyarwanda zishobora kugera ku ruhando mpuzamahanga ari intambwe nziza mu guteza imbere umuziki wa Gospel ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Album nshya ya Eric Reagan Ngabo igeze kuri 95%
Muri icyo kiganiro, Eric Reagan Ngabo yanatangaje ko album ye nshya igeze kuri 95%, hasigaye imirimo mike kugira ngo yuzure.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album izaba irimo n’indirimbo ziririmbwa mu ndimi mpuzamahanga, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi batandukanye.
Nubwo album ye iri hafi kuzura, Eric Reagan Ngabo yavuze ko umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana kuri we nta herezo ugira, ahubwo ko azakomeza gukora no kugeza ku bakunzi be ibihangano bishya.

Yashimiye abakomeje gukurikira umurimo we, avuga ko afite indi mishinga myinshi ari gutegura.

REBA HANO INDIRIMBO ZA ERIC REAGAN NGABO YISE YESU NDAGUKUNDA HAMWE NA AMASHIMWE ZATORANYIJWE MURI AMERICA GOSPEL AWARDS



