
Ishimwe Vestine uzwi mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yagaragaje umurongo wo muri Bibiliya avuga ko umuha ihumure n’icyizere mu bihe bikomeye arimo kunyuramo.
Ku wa 19 Nzeri 2026, Vestine yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe na murumuna we Dorcas, ayaherekeza ubutumwa bwibutsa amagambo yo muri Bibiliya amukomeza.
Yifashishije amagambo yo mu Baroma 8:28, avuga ko ibintu byose bishobora gufatanyiriza hamwe bikazanira ibyiza abakunda Imana kandi bakurikiza umugambi wayo.
Muri icyo cyanditswe hagira hati: “Kandi tuzi ko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, kuri ba bandi bakunda Imana, bahamagawe kubera umugambi wayo.”
Ubutumwa bwa Vestine bwakurikiwe n’ubw’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamugaragariza urukundo ndetse bamwizeza ko bamushyigikiye muri ibi bihe.
Uwiyita Kivumbi the 1st-fan na we yamusubije yifashishije amagambo yo mu Kubara 6:24-26, agira ati: “Uwiteka aguhe umugisha, akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he, akugirire neza, Uwiteka akurebere neza, aguhe amahoro.”
Umuramyi Dany Mutabazi na we yanditse ati: “Komereza aho mushiki wanjye.”
Uwiyita hall.of.fame.rw na we yamwandikiye ati: “Ubu ni bwa bwiza nk’ubwa Daniel avuye muri rya tanura ryaka ry’umuriro. Imana iri mu ruhande rwanyu. ‘Ibihe’ izakwirakwira ku Isi hose.”
Ubu butumwa bwa Vestine buje mu gihe amaze iminsi agaruka ku bihe bikomeye ari kunyuramo mu buzima bwe bwite.
Mu minsi ishize, Vestine yatangaje ko yatanze ubusabe mu rukiko asaba gutandukana n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo, amushinja kumuca inyuma ndetse no gutera inda abakobwa babiri.
Ku wa 17 Nzeri 2026, na we Idrissa Ouedraogo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko rutegeka Vestine kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse hakakorwa ibizamini bya ADN hagati ye n’uwo mwana.
Muri ibi bihe kandi, Vestine yagaragaje ko mu minsi iri imbere we na Dorcas bashobora gushyira hanze indirimbo nshya bise “Ibihe”, nyuma yo kuyikomozaho mu butumwa yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Yanakomoje kuri iyi ndirimbo mu butumwa buherekeza indirimbo yabo “Simpagarara”, aho bagaragaza ko bakomeje guharanira gusohoza umurimo bumva bahamagariwe.
Kugeza ubu, Vestine abarizwa muri Canada, aho umunyamategeko we ari we umuhagararira mu gukurikirana ikirego yasabye gutandukana na Idrissa Ouedraogo



