
Umuhanzi King James yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukorera ibitaramo muri Amerika y’Amajyaruguru hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2026, mu gihe akomeje kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ibi yabigaragaje ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, ubwo yashyiraga hanze amashusho agaragaza, imyaka yamuhaye amahirwe yo gukorana n’abahanzi, abatunganya umuziki, abayobozi b’ibikorwa by’amashusho ndetse n’abandi bantu batandukanye bagize uruhare mu kubaka izina rye.
Muri ayo mashusho, King James yagarutse kuri Kina Music, F2K, Beyond Records na Unlimited Records, hamwe n’abatunganya umuziki barimo Zizou Al Pacino, Knox Beat na Made Beat.
Yibutse kandi abayobozi b’amashusho yakoranye na bo, barimo Cedruc, Meddy Saleh na Fayzo Pro, agaragaza uruhare bagize mu rugendo rw’imyaka 20 amaze ku ruhando rwa muzika.
Ibi bikurikiye ibitaramo bibiri bikomeye King James yakoreye muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Icyo gitaramo cya mbere cyagurishije amatike yose, bituma hongerwaho undi munsi kugira ngo n’abandi bakunzi be babone amahirwe yo kumwibonera.
Nubwo King James ataratangaza imijyi azataramiramo muri Amerika y’Amajyaruguru, yerekanye ko ari indi ntambwe mu rugendo rwe rwo kugeza umuziki we ku bakunzi baba mu mahanga.
Mu gihe akomeje kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yerekanye ko atibagiwe abantu batandukanye bagiye bamuba hafi bakagira uruhare mu rugendo rwe. Ubu, nyuma yo kwizihiriza i Kigali uru rugendo rurerure, ategerejwe muri Amerika y’Amajyaruguru mu bitaramo ateganya gukorera abakunzi be hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2026.



