
Umuhanzi Papa Fils yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rabagirana”, avuga ko ari indirimbo yifashishije mu gutanga ubutumwa bw’icyizere no kwibutsa abantu ko ubuzima bushobora guhinduka neza.
Papa Fils avuga ko iyi ndirimbo yayihimbiye kwihanurira no guhanurira abazayumva ko igihe cyo kurabagirana gishobora kugera, ariko ko igihe nyacyo kizwi n’Imana.
Ati: “Nifuzaga kwihanurira no guhanurira abazayumva ko ari igihe cyo kurabagirana kandi ko icyo gihe nta muntu ukigena uretse Nyir’ibihe, Uwiteka Imana.”
Yasobanuye ko “Rabagirana” yerekeza ku bihe byiza umuntu ageramo, ibintu bikamuhira bikamuzanira umunezero n’amashimwe.
Kuri Papa Fils, ubu butumwa bunafitanye isano n’urugendo rwe rwa muzika, kuko yemeza ko yumva ari cyo gihe cyo gutera indi ntambwe.
Ati: “Kuri njye birihariye kuko iki ari cyo gihe cyo kurabagirana ku muziki wanjye.”
Uyu muhanzi kandi yifuza ko buri wese uzumva iyi ndirimbo yakira ubutumwa bwayo nk’ubuhanuzi bumureba, akagira icyizere cy’uko na we ashobora kugera ku bihe byiza.
Ati: “Ndifuza ko uyumva wese ubu buhanuzi bwamubera impamo, akarabagirana.”
Mu ndirimbo, Papa Fils agaruka ku kuba nta muntu ushobora kumenya igihe nyacyo ubuzima bwe buzahindukira, kuko ejo hazwi n’Imana.
Ati: “Nta muhanga n’umwe wamenya igihe uretse Nyir’ibihe. Umuntu yakubona uyu munsi akakubona mu ishusho y’uyu munsi, ariko ejo hazwi n’Uwiteka. Wabyuka ukarabagirana, Isi yose igatangara.”
Papa Fils avuga ko ubutumwa bwa “Rabagirana” butareba umuziki gusa, ahubwo bugenewe buri wese wifuza ko ubuzima bwe bwahinduka mu buryo bwiza.
Yavuze kandi ko iyi ndirimbo ari imwe mu ntambwe nshya ateganya mu rugendo rwe rwa muzika, asaba abakunzi be gutegereza ibindi bikorwa avuga ko abahishiye.
Ati: “Ikindi nabwira abakunzi banjye ni uko mbahishiye byinshi kandi byiza.”
“Rabagirana” yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho Papa Fils yayishyize hanze kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi.



