
Nyuma y’amezi atatu The Ben ateguje abakunzi be indirimbo “Insha’Allah” gusa ntayishyire hanze, ku ubu yamaze kwerekana ko uri kuza, bivuze ko mu gihe cya vuba ijya hanze.
The Ben ubwo we na Bruce Melodie bari mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’uko bajya mu bitaramo “Summer Country Tour”, yari yavuze ko mu cyumweru cyagomba gukurikira iyi ndirimbo yari kujya hanze.
SOMA:Isomo rikomeye Bruce Melodie akwiye kwigira kuri The Ben
Uyu muhanzi kandi kuri uyu wa Kane araba ari muri Gen-Z Comedy aho bazaba bizihiza imyaka ine ibi bitaramo by’urwenya bimaze biba.
Muri iki cyumweru twatangiye The Ben yacyinjiranyemo ibikorwa byinshi birimo no gutanga inkunga yatanze mu rusengero rwa ADEPR SEGEM Rwampara. Amafaranga yitanze afatanyaje na Jimmy Muyumbu wamwambariye mu bukwe agera kuri miliyoni 5Rwf.





