
Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore w’Umunya-Scotland, nyuma y’uko umurambo we ubonetse uri mu isanduku y’imizigo mu mujyi wa Athens, mu Bugereki.
Polisi y’u Bugereki yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 26 ari umunyamahanga. Mu rugo rwe habonetse imbunda y’igikinisho imeze nk’iy’ukuri ndetse n’icyuma. Yarezwe ibyaha birimo kwica umuntu bidateguwe (manslaughter), ubujura no kurenga ku mategeko agenga intwaro.
Umurambo wa Elisabeth-Jane Ross, wari ufite imyaka 38, wabonwe ku wa 18 Nyakanga n’umuntu utagira aho aba, mu nyubako ishaje kandi itagikoreramo abantu, iri mu gace ka Kypseli muri Athens. Umurambo wari uri mu isanduku y’imizigo.
Abashinzwe iperereza bavuga ko bikekwa ko Ross yari amaze hagati y’iminsi itanu n’irindwi apfuye mbere y’uko umurambo we uboneka. Icyakora, hari umuntu wakomeje gukoresha telefoni ye yohereza ubutumwa bwigaragaza nk’aho bwanditswe na Ross. Polisi y’igihugu cy’u Bugereki yamenye umwirondoro we ikoresheje ibikumwe (fingerprints).
Ross, bikekwa ko yakomokaga mu mujyi wa Edinburgh muri Scotland, yinjiye mu Bugereki ku wa 26 Kamena, abanza gucumbika ku nshuti ze i Piraeus. Nyuma bivugwa ko yari yagiye guhura n’inshuti ze z’Abanyamerika mu kindi gice cya Athens, ariko ntiharamenyekana niba koko bahuye.
Polisi yavuze ko yakoresheje amashusho yafashwe na camera z’umutekano mu kumenya ukekwaho icyaha. Uwo mugabo yemeye icyaha ku wa Kane, nk’uko polisi ibivuga. Bivugwa ko yashyize umurambo wa Ross mu isanduku y’imizigo, akawujyana aho wabonetse. Mu minsi yakurikiyeho, ngo yanakoresheje ikarita ye ya banki abikurizaho amafaranga.
Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko bifatanyije n’umuryango wa Elisabeth muri ibi bihe bikomeye, kandi ko biri gutanga ubufasha ndetse bikomeje gukorana n’inzego z’u Bugereki.
Polisi ya Scotland na yo yavuze ko izi iby’uru rupfu rw’Umunya-Scotland rwabereye i Athens, kandi ko iri gukorana n’inzego z’u Bugereki ndetse iri gufasha umuryango wa nyakwigendera muri Scotland.







