
Ku munsi w’ejo washize tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashimangira akamaro k’imyitwarire myiza, kwirinda ubwabo no gushyira hamwe nk’inkingi z’ingenzi zituma ubutumwa bugerwaho neza.

Yibukije iri tsinda ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba. Yabashishikarije guhagararira u Rwanda neza, bashyira imbere imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, anabasaba gukomeza kuzuza neza inshingano zabo bakurikiza urugero rwiza rw’abababanjirije.
Yanagarutse ku ishusho y’umutekano, abasaba gukomeza kuba maso, gukoresha neza amayeri aboneye yo kurwanya iterabwoba, no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya ibishobora guteza umutekano muke.









