
Iyo uganiriye n’abahanga mu bijyanye n’umuziki mu Rwanda, benshi bakomoza ku muhanzi mushya muri muzika nyarwanda ariko bahuriza ku mpano ye idasanzwe.
Uyu ni Laco ukunzwe cyane mu ndirimbo nka “Izina”, “I Love You”, “Supernova”, “IF”, “Tesa”, n’izindi.Abashima impano ye harimo producer Huybbie n’umuhanzi Davis D bose bavuga ko Laco afite impano idasanzwe.
Burya ariko koko ngo mwene Samusure avukana isunzu, uyu musore ubusanzwe witwa Runyurana Lucky Fidele ni umuhungu wa Runyurana Jean Pierre wakunzwe mu ndirimbo nka “Gushimira”.



