
Umunyarwenya Saad Ssozi, uzwi nka Rango Tenge Tenge nku mbuga nkoranyambaga muri Uganda ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya kizabera mu mujyi wa Kigali.
Iri serukiramuco rigenewe abana ryahawe izina rya ‘Tintin Summer Festival’, biteganyijwe ko rizaba kuwa 1 Kanama 2026, ribere muri Kicukiro ahazwi nka Sanitas. Mu bandi bazafatanya nawe harimo umuhanzi Young Grace, Dj Crush, Cyuzuzo Beyonce n’abandi.
Kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi (10,000frw) kubazagura itike mbere naho abazayigura ku muryango bikazaba ari ibihumbi 15frw.
Tenge Tenge ni umwana w’umunyarwenya w’imyaka 13 y’amavuko uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga guhera muri 2023 bitewe n’imibyinire ye isekeje ndetse no gukora ibintu bitangaje mu maso ye manini.




