
Umuhanzi Juno Kizigenza ufite indirimbo nshya hanze yise “Ntaribi” bigaragara ko yongeye imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano bye cyane uhereye kuri iyi ndirimbo ya mbere yashyize hanze muri 2026.
lyi urebye ubona uyu muhanzi yarageze mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye amenyekanisha iyi ndirimbo mu bitaramo bitandukanye bihuza abantu benshi, ibintu atari asanzwe akora cyane mbere.
SOMA:Juno Kizigenza yashyize igututu kuri Kenny Sol
Ibi byose kandi byatanze umusaruro kuko iyi ndirimbo yagiye igera nko ku mwanya w’izikunzwe kuri Audiomack mu Rwanda ndetse ubu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu ndirimbo za Kizigenza ziri kumvwa cyane kuri Spotify.
Juno Kizigenza aho atashyize imbaraga cyane ni mu bijyanye no kumenyekanisha indirimbo ye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane abazwi nk’aba ‘Content Creators’, ‘Bloggers’, n’abandi.




