
Muyango Claudine wari ku rubyiniro mu bitaramo bya ‘Spinny And Friends’ ku munsi wa kabiri, nyuma yacyo hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku myambarire ndetse bamwe bakarenga bakamugira z’uko yakwambara nk’umubyeyi.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko yabonye abantu bakoze ibyo abandi bashaka, bakambara uko bashaka ndetse bakavuga ibyo bashaka ariko na nyuma bakabatera amabuye.
SOMA:Muyango yazinutswe abagabo kubera Kimenyi Yves
Muyango we yarengejeho ubutumwa bugaragaza ko abaho ubuzima bwe akita ku bimwinjiriza amafaranga, bityo ibitekerezo abandi batanga ntacyo bivuze.
Kugeza ubu Muyango yamaze gutangaza ko afite imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz GCL 300.




