
Umuhanzikazi Tyla wibitseho Grammy Awards ebyiri, yavuze ko ubwo yasozaga gukora album ye ya kabiri yise “A Pop” byamusabye ko mu bihuru by’iwabo muri Afurika y’Epfo aho areba inkende n’udusimba tuguruka.
Tyla ugezweho cyane mu muziki w’lsi avuga ko ibi yabikoze kugira aruhuke neza ari ahantu karemano bitume akora neza.
Album A Pop ya Tyla izajya hanze ku wa 24 Nyakanga 2026 ikurikira iya mbere yitwa “Tyla” yashyize hanze mu 2024. lyi album igizwe n’indirimbo 14 izaba iri mu njyana zirimo Amapiano, Pop na R&B.



