
Inkomoko y’uburyo bushya bw’amafoto ya Michael Olise mu gikombe cy’lsi yavuye ku kubura Visa ku mukozi wari ushinzwe kumufatira amafoto.
Umufotozi w’Umufaransa Florence Pernet usanzwe ufotora Olise, ntiyabashije kubona uburenganzira bwo kujya ku bibuga ngo afotore imikino y’lgikombe cy’lsi, ahitamo kujya atera kamera ye imbere ya televiziyo yo mu rugo maze agafata amafoto akuyeho.
Ibyo byatumye akora amafoto atandukanye n’asanzwe maze na Olise yemera kujya ayakoresha ndetse asiba andi yose yari afite kuri Instagram ye ayiraho aya gusa.
Micheal Olise ni umwe mu bakinnyi bazwiho kudashamadukira ibyo kwigaragaza cyane ibituma yitwa ‘NonChalant”.





