
Uretse aba Producers Loader na Bob Pro batunganyije amajwi y’iyi ndirimbo hari abandi bahanga mu bya muzika mu Rwanda bayirambitseho ibiganza mu rwego rwo kurema igihangano kidasanzwe.
Muri aba barimo Mighty Popo uyobora ishuri ry’u Rwanda rya muzika akaba umuhanga cyane mu bijyanye n’uko imiziki ikorwa uyu ni umwe mu banonosoye umushinga w’iyi ndirimbo.
SOMA:Abahanzi baceceka batumye imyidagaduro idashyuha-Bruce Melodie
Amani Africa uyu ni inararibonye mu kuyobora imishinga y’ubuhanzi, akaba yaranyuze mu Ishuri ry’u Rwanda rya muzika ndetse akaba ari umwe mu basigaye bakorana cyane na Bruce Melodie muri iyi minsi.
Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco, Junior Rumaga bunganira Bruce Melodie, aba bagabo ni bamwe mu bahanga biyambazwa cyane na benshi muri muzika nyarwanda mu bijyanye no kwandika indirimbo mu Rwanda.





