
Umuhanzi Kevin Kade yavuze kuva mbere yashaka ikintu cyatuma agera ku byo yifuzaga kuba icyamamare mu muziki akunda, bityo ngo kuva no ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo yajyaga yegera abantu abona bamuha inama bakanamugeza kure.
Igihe kimwe ubwo bari ku ishuri ngo Kade yegereye Bill Ruzima aramwicaza ahantu amubwira ukuntu akunda ibyo akora n’uburyo aririmbamo maze amusaba ko nawe yamuha umuvuno.
SOMA:Sikosa yanditswe n’abantu barenga 8
Bill Ruzima ngo yabwiye Kade ko icyamufasha ari uko yajya abona aho ataramira agashyira mu bikorwa ibyo yiga, kuva icyo gihe kubera umwete yabaga yabishyize, byarangiye bamweretse uko bikorwa ngo ube wakora mu muziki maze ngo kuba ‘Papa Gigi’s bitangira bityo.
Kevin Kade kubera uburyo akoramo mu kumenyekanisha ibihangano bye ndetse no kwegera abahanzi ashaka gukorana nabo, bamwe mu myidagaduro bajya bamwita ‘Papa Gigi’s bishatse gusobanura umuntu ukora cyane.




