
Umunyamakuru Phil Peter yatangaje ko ibyo Yago ari kuvuga bigaragaza ko ababaye bikwiye ko yahabwa ubutabera kuko burya ikintu gishobora gutuma umuntu ahunga igihugu kiba atari ikintu cyoroheje gusa nawe amusaba kudakomeza gutangaza amazina y’abantu ahubwo yabirekera inzego zibishinzwe zikabikurikirana.
Phil Peter yasabye abantu ko ibintu bya Yago batakomeza kubikinisha kuko ari ibintu bigaragaza ko Yago ababaye ndetse no kuba yarafashe umwanzuro akava mu gihugu agahunga bigaragaza ko hari ikintu gihari asaba ko nubwo yasabye ubutabera ku mukuru w’igihugu bitari ngombwa kuko n’urwego rubishinzwe icyo kibazo bagikemura.
Yago kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Uganda aho yemeza ko yahunze kubera abifuzaga kumugirira nabi aho byaje gutungurana mu kiganiro aherutse gukora asuka amarira asaba ubutabera ari nacyo Phil Peter yashingiyeho yemeza ko umugabo atajya kuri Camera ngo asuke amarira kuriya ntakibazo gihari asaba ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) rwamushakira ubutabera.
Phil Peter akaba yasoje asaba Yago ko mu gushaka ubutabera yakwirinda gukomeza gutangaza amazina y’abantu kuko nta gihamya aba afite ahubwo agaharanira gushyiramo imbaraga cyane mu nzego z’ubutabera zikabasha kumufasha gukemura icyo kibazo.




