
Indirimbo “My Mind” Utah Nice yakoranye na Chriss Eazy yahinduye isura y’uyu muhanzikazi muri muzika nyarwanda kuko nyuma yayo izina rye n’imibare y’abumva ibihangano birakura buri munsi.
Nta ndirimbo Nice yari yarigeze yarebwe na miliyoni kuri YouTube, iyi yabigezeho, kuri Spotify imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 40 niyo ndirimbo ye nini kuri uru rubuga, ibi ni nako bimeze kuri Audiomack aho My Mind imaze n’iminsi iyoboye izikunzwe mu Rwanda.
SOMA:Drama T yabaye Chriss Eazy w’i Burundi
Izina Utah Nice mu muziki w’u Rwanda rigezweho cyane kubera benshi bibaza bati wa mukobwa wakoranye indirimbo na Chriss Eazy undi agasubiza ati “Utah Nice”.
Intonde nyinshi z’indirimbo zikunzwe ku maradiyo na televiziyo mu gihugu urasanga indirimbo “My Mind” iyoboye.






