
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu batangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026, i Marrakech muri Maroc.
Ikipe y’Igihugu “Amavubi’ yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026, i Marrakech muri Maroc. Ni imikino iri mu rwego rwo kwitegura iyo gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, izatangira gukinwa muri Nzeri 2026.
Ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu ikomeje kugerageza abakinnyi batandukanye bashya ikaba yatangiye umwiherero mbere y’uko igomba kwerekeza mu gihugu cya Morocco mu mikino ya gicutinibiri harimo ugomba kuyihuza na Tanzania n’ugomba kuyihuza na Comoros.
Abanyarwanda muri rusange bakaba bakomeje kwishimira umusaruro w’ikipe y’igihugu ndetse bakaba bemeza ko igihe kigeze ngo ikipe y’igihugu isubire mu gikombe cy’Afurika.



