
Noam Fritz Emeran ukinira ikipe ya Emmen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ku ntizanyo ya Groningen FC, yahamagawe mu bakinnyi 24 umutoza w’Amavubi Stephen Constantine azifashisha mu mikino ibiri ya gishuti na Comoros ndetse na Tanzania.
Uyu mukinnyi ni ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ubusanzwe akaba yarakiniye amakipe mato y’u Bufaransa.
Noam wari umaze iminsi yifuzwa cyane mu mavubi, yakiniye ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza imikino imwe irimo uwa gishuti batsinda Leeds United ibitego 2-0, ndetse akaba yaratsinze igitego kimwe agatanga n’umupira uvamo igitego.
SOMA:Amavubi yongeye kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 25
Uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa gusa akaba n’umuhugu wa Emeran Fritz Nkusi nawe wakiniye Amavubi mu bihe byatambutse.
Uyu musore w’imyaka 23 kuri ubu, mu 2022 yigeze kuza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse kuva icyo gihe ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda rwarimo rimuganiraza ko yanemera gukinira u Rwanda.





