
Abahanzi Bruce Melodie na The Ben bamaze igihe mu ihangana ribyara inyungu kuri bombi, bateguje indirimbo bita izidasanzwe.
Bruce Melodie uherutse no kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube, ndetse agahita ateguza indirimbo yise “Détail”, yagiye ashyirwa ubutumwa bumara amasa 24 kuri Instagram, arandika ati “Ntabwo mwiteguye kuri yo” avuga iyi ndirimbo.
Aha yasaga n’uwumvikanisha ko iyi ndirimbo idasanzwe, mu gihe The Ben nawe avuga ko ari gukora ikintu gitangaje.
SOMA:Bruce Melodie yahishuye impamvu y’ihangana rye na The Ben
Kuri Instagram ye nawe mu mashusho ari muri situdiyo, yanditse ati “Hari gukorwa ikintu gitangaje kuri mwese.”
Aba bahanzi bamaze imyaka isaga itanu bahoraga bahanganye mu muziki gusa mu buryo bubabyarira inyungu kuko nko ku munsi w’ubunani bahuriye mu gitaramo bombi ndetse bakaba bitegura no guhurira mu bindi bizenguruka intara.







