
Umuhanzi Kenny Sol yavuze ko ubwo mugenzi we Juno Kizigenza yinjiraga mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, yamuteye igututu kubera ko yaje agakora indirimbo ya mbere “Mpa Formula” igahita imenyekana cyane kuruta iye “You &I”.
Kenny avuga ko na Bruce Melodie wabafasha mu muziki yamuganirishe akamubaza impamvu ituma adatumbagira kandi ari umuhanga, kuko yandikiraga n’indirimbo abandi bahanzi zikamenyekana cyane.
SOMA:Juno Kizigenza na Kenny Sol bari kuririra kuri The Ben na Bruce Melodie
Aha niho havuye imbaraga zo gukora cyane yandika “Haso” yaje kuba indirimbo ye nini yamwinjije mu kibuga nk’umuhanzi ukora ku giti cye nyuma yo kuva muri Yemba Voice.
Gusa nyuma, Kenny Sol na Juno Kizigenza nk’abahanzi Bruce Melodie yari yarizereye cyane mu mpano zabo bakomeje gukora indirimbo zarakundwa ndetse nabo amazina yabo akomeza gukuru mu muziki nyarwanda





