
Bushali umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ( Extended Play ) yitwa Shidomno izaba isobanura icyerekezo n’umuco wa Kinyatrap ndetse ikaba izanafasha abantu uburyo bagomba kubaho kuko izaba ari ishuri
Hagenimana Jean Paul wamenyekanye nka Bushali yatangaje ko yitegura gushyira hanze EP aho abinyujije kuri Instagram ye agaragaza ko afata iyi EP nk’umushinga ufite igisobanuro gikomeye kuri we no ku muziki we muri rusange.
Bushali yagaragaje ko “Shidomno” atari izina risanzwe, ahubwo ari ikimenyetso cy’icyerekezo n’umuco wa Kinyatrap, injyana amaze igihe yubaka no guteza imbere. Ati: “Shidomno ni Bushido, ni Kinyatrap, ni uburyo bwo kubaho, ni ishuri, kandi izahoraho.”
Iyi EP igaragaramo abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Icenova, Redink ndetse na Trizzie96, ibintu bigaragaza ko Bushali yakomeje gufatanya n’abandi mu kuzamura urwego rw’umuziki we no kuwagura mu buryo bwagutse.




