Kuva mu 2021, Bruce Melodie amaze gukorana indirimbo nibura n’abahanzi 8 bafite amazina akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi myaka itanu ishize Bruce Melodie akorana indirimbo na buri muhanzi ukomeye mu Karere u Rwanda ruherereyemo, usanga ijya no guhura n’iyo amaze atangiye gukorana na 1: 55 AM.
Muri iyi myaka yakoranye indirimbo nka “Sawa Sawa” na Khaligraph Jones umuraperi ukomeye wo muri Kenya. Gusa iki gihe akaba yari atarinjira muri kompanyi ya 1:55 AM.
SOMA:Afurika igiye kumva Bruce Melodie
Bruce yakoranye indirimbo “A l’aise” na Innoss’B wo muri DRC,”Totally Crazy” na Harmonize we bakoranye na “Zanzibar”, yakoranye kandi indirimbo “Nyoola na Eddy Kenzo, “Diana” na Bahati wo muri Kenya, “Iyo Foto” na Bien nawe wo muri Kenya, ndetse na “Kipepeo” yakoranye na Nadia Mukami.
Mu bihe bya vuba kandi Bruce Melodie yakoranye indirimbo “Pom Pom” na Diamond Platinumz, ndetse ishobora gukurikirwa n’indi yanakoranye na Alikiba nk’uko yabiteguje abakunzi be.


