Christopher Muneza yavuze ko igihe Bruce Melodie yashyiraga hanze indirimbo “Uzandabure”, yahise abona ko mu muziki haje undi muntu utyaye ngo ku buryo yabonaga ari ihangana rije kandi we atabikozwa.
Uyu muhanzi mu gihe yabarizwaga muri Kina Music, ngo amaze kubona ishyaka Bruce Melodie yari yinjiranye mu muziki, yegere Ishimwe Clement amubwira ko bakwiye kugira icyo bakora kuko hari haje umuntu uteye ubwoba.
Bruce Melodie yakomeje gukora cyane, Christopher we ngo utarakunda ihangana akomeza gukora mu buryo bwe. Nyuma Christopher yahise areka ibyo kuba yahangana na Bruce Melodie.
SOMA: Mu minota 32 wakumva album H2O ya Christopher
Christopher ngo bidatinze yabonye ko Bruce Melodie akomeje ahingana abishyizemo n’ingufu, hanyuma ngo ahita avuga ati “Urashaka number one? Yitware rwose! Simbyitayeho.”
Ni uko Christopher yaretse ibyo guhangana na Bruce Melodie ngo kuko we adakunda gukorera ku gitutu.
