Nyuma yo gushyira indirimbo nshya yumvikanamo amagambo yo mu ndirimbo Wampoye iki ya Urban Boyz kuri ubu Yampano yasobanuye uburyo yishimiye cyane ubufasha yahawe na Urban Boyz .

Yampano yashimiye byimazeyo itsinda rya Urban Boyz nyuma yo kumwemerera gukoresha amagambo ari mu ndirimbo yabo yitwa wampoye iki akayakoresha mu ndirimbo ye nshya “Mumboni zayo “.
Uyu muhanzi akaba yatangaje ko ubwo yasabaga itsinda rya Urban Boyz ko yakoresha amagambo yo mu ndirimbo yabo Wampoye iki yishimiye cyane ukuntu iri tsinda ryakiriye ubusabe bwe ubwo yabasabaga kuba yakoresha amagambo yo mu ndirimbo yabo.
Itsinda rya Urban Boyz kuri ubu benshi bakomeje kwibaza amaherezo dore ko mubaro barigize bose bameze nk’abagoye kure y’ibikorwa bijyanye n’umuziki.