Umuramyi Prosper Nkomezi yerekanye umukunzi we Mfurakazi Rètine yanambitse impeta amusaba kumubera umugore.
Nkomezi yambitse impeta uyu mukunzi we nyuma y’inkuru zagiye zihuza umubano we na Miss Muheto Divine kuba yazaba ari we mukunzi we.
Nk’uko yagiye abihakana kenshi akavuga ko bari inshuti zisanzwe, yanabishyizeho umwanzuro yerekana umukunzi we wa nyawe.
SOMA: Imyaka ibaye 4 Israel Mbonyi yuzuza BK Arena
Mu bihe bitandukanye abantu bagiye bacyeka ko Prosper Nkomezi na Miss Muheto Divine baba bakunda kubera ko uyu mukobwa kenshi yakunda kugaragara no mu bikorwa bye by’umuziki yagiye kumushyigikira.
Mfurakazi Rètine umukunzi wa Prosper Nkomezi, asanzwe ari umusizi wibanda ku bisigo bihumuriza abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ari naho na we akomoka gusa akaba atuye mu Burengerazuba bw’Isi.



