Diamond Platnumz yishyuwe ibihumbi $50 [Miliyoni 75 Rwf] ngo akorane indirimbo “Pom Pom” na Bruce Melodie.
Byamenyekanye ko 1.55 AM ireberera inyungu za Bruce Melodie, yishyuye ibihumbi $50 Diamond Platnumz nk’inyushyu yo gukorana indirimbo na Bruce Melodie.
3D TV RWANDA yamenye ko aya mafaranga yishyuwe hatabariwemo ayifashishijwe mu gufata amajwi [Audio Cost] n’ayo gukora no gutunganya amashusho [Video cost] y’iyi ndirimbo.
Brown Joel uri muri iyi ndirimbo aherutse gutangaza ko yahuye na Bruce Melodie binyuze kuri Patoranking ndetse ko anyuzwe no kuba mu ndirimbo ikunzwe nka “Pom Pom”
“Pom Pom” yasohotse tariki 02 Mutarama 2026, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ebyiri mu minsi 7 imaze igihe hanze. Ihetse izindi zikunzwe mu bihugu birimo “Ubufaransa”, “Ubwongereza”, “u Burundi”, “u Rwanda”, “Tanzania”, “Uganda” n’ahandi.

Reba “Pom Pom” Bruce Melodie yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel

