
Umunyarwenya Buringuni yatangaje ko adashyigikiye na gato igikorwa cya Yampano kuko bidakwiye ko umuntu yafata ikinyabiziga cye akagonga umugore we n’ umumotari ku bushake abizi neza ko ibyo bintu bishobora kubaviramo urupfu bagakomereka bikabije ku rwego byagaragayemo.
Mu kiganiro yanyujije kuri Instagram Buringuni akaba yatangaje ko bishoboka ko umuntu ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse ariko adashyigikiye na gato igikorwa cya Yampano cyo gufata imodoka akagonga umugore we n’umumotari ku bushake.
Buringuni akaba yavuze ko umuntu atagakwiye gukora igikorwa nka kiriya cyo gufata imodoka ukagonga umuntu niyo yaba atari umugore wawe ibintu umuntu akora abizi neza ko bishobora kuviramo umuntu urupfu .
Ibi byose bikaba byagiye hanze nyuma y’ikiganiro umugore wa Yampano Vava yakoreye kuri TikTok aho yagaragaje ibikomere Yampano yamuteye.




