
Umuhanzi Davis D yateguje indirimbo nshya yitwa ” Ayra Starr” yakoranye na Dj Inno iri zina ry’iyi ndirimbo rikaba risanzwe ari izina ry’umuhanzikazi ukomeye wo mu gihugu cya Nigeria ikaba ije ikurikira iyo yaraherutse gushyira hanze yitwa ” Turarenze ” yakoranye na Ish Kevin.
Davis ukunda kwiyita umwami w’abana n’umwe mu bahanzi Nyarwanda usanga iyo bagiye gushyira hanze indirimbo iba itegerejwe n’abatari bake bitewe n’ubuhanga ndetse n’imyandikire biranga uyu muhanzi.
Kuri ubu Davis D akaba yateguje ko agiye gushyira hanze indirimbo yitwa ” Ayra Starr” yakoranye na Dj Inno iri rikaba risanzwe ari izina ry’umuhanzikazi ukomeye cyane ku rwego mpuzamahanga wo mu gihugu cya Nigeria.
Davis D akaba agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze indirimbo” Turarenze ” yakoranye n’umuraperi Ish Kevin.




