
Umuhanzikazi Alyn Sano ubwo yabazwaga impamvu nta bahanzikazi batatu bahurira mu ndirimbo yatangaje ko afite indirimbo yahuriyemo n’abahanzi barimo Bwiza , Knowless ndetse na Passy Kizito ariko kuri ubu nawe akaba atazi impamvu iyi ndirimbo itarajya hanze nawe akomeje gutegereza nk’abandi.
Ubwo Alyn Sano yabazwaga impamvu usanga bidakunze kubaho kuba abakobwa batatu bahurira mu ndirimbo yashubije ko hari indirimbo yahuriyemo na Butera Knowless ndetse na Bwiza gusa atazi impamvu iyi ndirimbo itarajya hanze.
Nkuko uyu muhanzikazi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Power FM yatangaje ko atazi aho bipfira kuba abahanzikazi batatu bahurira mu ndirimbo gusa yemeza ko hari indirimbo yakoranye na Bwiza, Knowless na Paccy Kizito gusa atazi impamvu iyi ndirimbo itarajya hanze.
Alyn Sano nk’umwe mu bahanzi bigaruriye imitoma ya benshi akaba akomeje kugenda ashyira hanze ibikorwa bye bitandukanye aho aherutse gushyira hanze indirimbo ” Ntibikunda ” ikomeje gukundwa cyane.




