
Umugore wa Yampano mu kiganiro kuri Tiktok yatangaje ko batandukanye nabi nyuma yo kumugonga arikumwe n’umumotari arakomereka cyane ubwo bari bashwanye ari kumucika ngo atahe ajye iwabo kuri ubu Yampano akaba yatawe muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kanombe.
Umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyakanye nka Yampano yatawe muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kanombe aho ashinjwa kugonga umugore we n’imodoka bikamuviramo gukomereka cyane.
Umugore we Uwineza Diane Vava yatangaje ko ubwo Yampano bari bashwanye ashaka kumucika ngo atahe ajye iwabo yamugonze n’imodoka arikumwe n’umumotari ibintu byamuviriyemo gukomereka cyane.
Ntabwo haratangazwa icyo Yampano akurikiranyweho gusa biravugwa ko nibyo kugonga umugore we akamukomeretsa birimo.




