
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu kiganiro yagiranye na mugenzi we William Ruto wa Kenya, baganiriye no ku bijyanye no n’uburyo bwo gufata urubyiruko, we yise ko ari abana batagira ikinyabupfura.
Uru rubyiruko, bakunze kwitwa Gen Z, bagaragaye cyane mu gusaba impinduka za demokarasi mu karere mu bihugu bya Kenya na Tanzania aba bayobozi bombi bateka.
Perezida Suluhu yashinje ayo matsinda gukoresha demokarasi nk’urwitwazo rwo guteza imvururu.
Yavuze ko “Bahungabanya” ubutegetsi bwabo kandi bakangiza ibintu batwika imitungo.
Inama yahaye Perezida Ruto ni uko uru rubyiruko rukwiye kujya runyuzwaho iminyafu.Yagize ati: “Nibaza aho ndi, ndabakubita inkoni, nibaza aho uri ubakubite inkoni, kugira ngo bakosoke.”
Ibi yabivuze mu biganiro aba bombi bakoranye ubwo Perezida Ruto yarari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Kenya kuva ku wa 4 kugeza ku wa 5 Gicurasi 2026.






