
Nyuma yaho King James akoze amateka akamara amatike ku isoko mu minsi itatu gusa ayashyize hanze mu gihe habura amezi atatu ngo igitaramo kibe Uncle Austin yasabye uyu muhanzi kwimurira igitaramo cye muri Stade Amahoro kugirango n’abataraguze amatike babashe kuyagura bazihere ijisho iki gitaramo.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yasabye King James ko yafasha abakunzi be igitaramo akacyimurira muri Stade Amahoro kugirango abataraguze amatike nabo batabangamirwa.
Bamwe mu bafana ba King James batabashije kugura amatike bigabye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko hakwiye kugira igikorwa nabo bakarebwaho kuko bifuza gutaramana n’uyu muhanzi ibi bokaba byatumye umuhanzi Uncle Austin amusaba ko igitaramo cyakwimurirwa muri Stade Amahoro kugirango n’abandi bafana badafite amatike babashe kucyitabira.
Uretse Uncle Austin hari n’abavuga ko niba ibyo byose byanze, hategurwa uburyo bwizewe iki gitaramo cyazafatwa amashusho kiri kuba ‘live’ abantu bakishyura kugikurikira byibuza ntibabure byose.




