
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu AMAVUBI Joy Lance Mickels yifurijwe n’ikipe ye ya Sabah Fk gukira vuba nyuma y’imvune yagize ku mukino batsinzemo Qarabag FK 1-0.
Ni umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijan wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho Sabah FK yari yasuye Qarabag FK aho Joy-Lance Mickles yari yabanjemo ariko aza kugira ikibazo cy’imvune asimbuzwa ku munota wa 2 w’inyongera ku minota 5 yari yongeweho kuri 90.
Sabah FK ikaba yatangaje byinshi ku mvune ye aho yavuze ko yagize ikibazo mu isura, bamwifuriza gukira vuba aho yagize iti “Uburyo Joy-Lance Mickles ameze nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Qarabag, ibizamini by’ibanze byagaragaje ko yagize ikibazo mu isura. Turifuriza rutahizamu wacu gukira vuba akagaruka mu kibuga.”
Kuvunika k’uyu rutahizamu ni igihombo gikomeye kuri we n’ikipe ye cyane ko ari we wari uyoboye ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi ago afite 18 akurikiwe na mugenzi we bakinana muri Sabah FK, Veljko Simić.





