Ibitangazamakuru, abakunzi b’umuziki, abasesenguzi mu myidagaduro batandukanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bose bacitse ururondogora bavuga ku ndirimbo “Ayayaah” ya Element Eleeeh, Bien Aime na na Joshua Baraka, igiye kujya hanze mu minsi ya vuba.
Abavuga benshi barahuza ku kuba batunguwe no kubona imikoranire y’aba bahanzi bose bifuza, igiye kujya hanze cyane ko ari bamwe mubitaweho cyane uyu munsi wa none.
Element iherutse gutwara igihembo cya producer mwiza muri Afurika mu bihembo bya AFRIMA, ni umwe mu bahanzi batamaze igihe kinini mu muziki gusa bahanzwe amaso cyane.
Joshua Baraka uri guhindura cyane umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Uganda iwabo, nawe ni umuhanzi ukunzwe cyane kuko benshi batatinya no kuvuga ko ahagarariye aka Karere mu muziki wa none ugezweho.
SOMA:Element ashaka gukorana na Jose Chameleone
Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol ntawamutindaho cyane ko ubuhanga bwe yabugaragaje mu myaka myinshi ishize, kugeza na none ubwo akora umuziki ku giti cye. Ubu buhanga aba bose bafite nibwo butuma indirimbo bazahuriramo itegerezanyiwe amatsiko.
