
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka yitwikiriye ijoro isinyisha myugariro ukomoka mu gihugu cya Congo Matumona Wakonda Kanda Abbel wakiniraga ikipe y’Amagaju kugirango aze kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo.
Uyu mukinnyi w’Umunye-Congo ukina mu mutima w’ubwugarizi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, uyu mukinnyi yagize “Nitwa Matumona, ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports. Murakoze cyane.”
Abbel Matumona yari amaze umwaka umwe akinira Amagaju FC yagezemo mu mpeshyi ya 2025 aho yari ayabereye kapiteni wungirije.
Yabaye umukinnyi kane mushya Gikundiro itangaje kuva ku wa Gatanu nyuma ya Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.
Igurwa rya Matumona na Nshutinziza Didier rishobora gusiga hari umukinnyi umwe cyangwa babiri basohotse muri Rayon Sports hagati ya Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery, bose bakina mu mutima w’ubwugarizi ariko bakaba barasoje amasezerano.
Rushema Chris umaze umwaka umwe ageze muri Gikundiro, avuye muri Mukura VS, ni we mukinnyi rukumbi wo hagati mu bwugarizi ugifite amasezerano mu bayisanzwemo.



