
Noam Fritz Emeran nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu yatangaje ko ajya gufata icyemezo cyo kuza gukinira u Rwanda nta mukinnyi bigeze baganira ukinira cyangwa se wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ahubwo byose ari ibitekerezo bya Papa we nyuma yo gufata umwanya uhagije babiganiraho.
Umukinnyi Noam Emeran yatangaje ko kugirango afate icyemezo cyo kuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nta muntu wundi ku ruhande babanje kuganira ndetse n’abakinnyi nta n’umwe yavuganye nawe ahubwo yafashe umwanzuro nyuma yo kuganira na papa we Nkusi Fritz Emeran nawe wakiniye ikipe y’igihugu akamuha ibitekerezo.
Noam Emeran yemeza ko nyuma yo kureba imikino ya FIFA Series akareba uburyo ikipe yitwaye ndetse n’uburyo abanyarwanda bazaga kuyishyigikira byamuteye ishyaka nawe ryo kuza gukinira ikipe y’igihugu byanatumye afata umwanya uhagije wo kuganira na papa we mbere yo gufata umwanzuro.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe y’abato muri Manchester United akaba Ari umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi.




